عَنِ شُرَيْحٍ بنِ هانِئٍ قَالَ:
سَأَلْتُ عَائِشَةَ، قُلْتُ: بِأَيِّ شَيْءٍ كَانَ يَبْدَأُ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ إِذَا دَخَلَ بَيْتَهُ؟ قَالَتْ: بِالسِّوَاكِ.
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 253]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Shurayhi Ibun Hani-i yaravuze ati:
Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 253]
Byari muri imwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko iyo yabaga yinjiye iwayo haba mu ijoro cyangwa se ku manywa yaheraga ku koza mu kanwa.