1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza

عَنْ عَائِشَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهَا عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«الرَّضَاعَةُ تُحَرِّمُ مَا تُحَرِّمُ الوِلَادَةُ».

Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza."

Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim الأربعون النووية - 44

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ibiziririjwe hagati y'abavukana mu nda imwe, ari na byo biziririjwe abonse ibere rimwe nko kuba umuntu ari nyirarume w'undi cyangwa se se wabo cyangwa se umuvandimwe we,... kandi konka ibere rimwe bizirura ibizirurwa no kuva inda imwe.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Iyi Hadith niyo shingiro mu mategeko ajyanye no konsa.
  2. Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Iyi mvugo yayo ivuga ko (Ibiziririjwe abavuka inda imwe ari nabyo biziririjwe abonse rimwe) bisobanuye ko ibyo baziruriwe biba biziruye ari byo abamenyi bemeranyijeho bavuga bati: Nko gushyingiranwa hagati yabo n'ibijyana nabyo, no kuba ari ikizira hagati yabo gushyingiranwa n'abana b'uwo wabonkeje, ndetse bafatwa nk'abavandimwe ba bugufi mu kuba byemewe kumureba no kwihererana nawe ndetse no gukorana urugendo. Ariko ntibyubakiyeho andi mategeko nk'ayagenga umuntu kuba nyina w'abandi by'umwihariko mu bijyanye no kuzungurana, no kuba ari itegeko kubaha ibibatunga, no kumukura mu bucakara, no gutangwaho umuhamya, n'impozamarira no kutihorera.
  3. Gushimangira itegeko ryo kuziririza abonse ibere rimwe mu buryo bwa burundu.
  4. Hadith zindi zagaragaje ko kuziririza abonse ibere rimwe bishimangirwa no kubonsa inshuro eshanu zizwi, kandi bikaba mu myaka ibiri ya mbere.
  5. Abaziririjwe gushyingiranwa kubera kuva inda imwe ni: Ba Nyina w'umuntu, hakinjiramo na ba nyirakuru mu ruhande rwa nyina cyangwa se rwa se kuzamura. Abakobwa b'umuntu hakaninjiramo abuzukuru be babyarwa n'umukobwa we, ndetse n'ababyarwa n'umuhungu we kumanura. Bashiki b'umuntu baba ari abo ku ruhande rwa se cyangwa se ku ruhande rwa nyina, cyangwa se ku ruhande rw'umwe muri bombi. Ba nyirasenge b'umuntu aho haravugwamo bashiki ba se w'umuntu bose baba bavukana ku babyeyi bombi cyangwa se atari ko bimeze, ndetse na bashiki ba sekuru bose kuzamura. Ba Nyina wabo w'umuntu aha hinjiramo abavukana na nyina w'umuntu bose b'igitsinagore baba ari abo ku babyeyi bombi, cyangwa se atari ko bimeze, n'abavukana na ba nyirakuru gukomeza, baba ari abo ku ruhande rwa se cyangwa se kwa nyina. Abisengeneza ku ruhande rw'umuhungu n'urw'umukobwa, aha hinjiramo n'abakobwa babo kumanura.
  6. Abaziririjwe gushyingiranwa kubera kuvuka mu inda imwe, nibo baziririjwe ku bonse ibere rimwe, niyo mpamvu buri mugore wese uziririjwe gushaka kubera isano ry'amaraso umeze nkawe kubera konka ibere rimwe nawe araziririjwe, usibye nyina w'umuvandimwe we, cyangwa mushiki w'umuhungu we bose rimwe bo ntibaziririjwe kuri we.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

58 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
FR Français الفرنسية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
DA Dansk الدنماركية
RN Kirundi الكيروندي
KMR Kurmancî الكرمنجية
MS Bahasa Melayu الملايو