+ -

عَنْ ‌أُبَيِّ بْنِ كَعْبٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«يَا أَبَا الْمُنْذِرِ، أَتَدْرِي أَيُّ آيَةٍ مِنْ كِتَابِ اللهِ مَعَكَ أَعْظَمُ؟» قَالَ: قُلْتُ: اللهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ. قَالَ: «يَا أَبَا الْمُنْذِرِ، أَتَدْرِي أَيُّ آيَةٍ مِنْ كِتَابِ اللهِ مَعَكَ أَعْظَمُ؟» قَالَ: قُلْتُ: {اللهُ لا إِلَهَ إِلا هُوَ الْحَيُّ الْقَيُّومُ} [البقرة: 255]. قَالَ: فَضَرَبَ فِي صَدْرِي، وَقَالَ: «وَاللهِ لِيَهْنِكَ الْعِلْمُ، أَبَا الْمُنْذِرِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 810]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ubay Ibun Kaab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 810]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije Ubayy Ibun Kaab umurongo uhambaye kuruta iyindi mu gitabo cya Allah, ariko ashidikanya ku gisubizo, arangije aravuga ati: Ni Ayatul; Kursiy (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM), Intumwa y'Imana (imana iyihe amahoro n'imigisha) iramushyigikira imukomanga mu gituza igaragaza ko cyuzuyemo ubumenyi n'ubushishozi, inamusabira ko yazahirwa n'ubumenyi afite kandi Allah akanamworohereza kubugeraho!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibigwi bihambaye bya Ubayy Ibun Kaab (Imana imwishimire)
  2. Ayatul Kursiy ni yo Ayat iruta izindi mu gitabo cya Allah, niyo mpamvu tugomba kuyifata mu mutwe, no kwiga ibisobanuro byayo, ndetse tukanayishyira mu bikorwa.